Iyi gahunda yiswe: Projet Saligoma. iri gukorwa na studio Plan B Multimedia yo mu gihugu cy'u Bubiligi, ikaba yaratangijwe mu rwego rwo kuzamura gusa abahanzi bari hasi mu Rwanda, benshi bakunda kwita underground.
Nk'uko twabitangarijwe n'umuyobozi wa Plan B Multimedia Paul Ntabuye, iyi gahunda izajya ibaho buri mwaka, aho bazajya basura intara, bakareba abahanzi bayirimo bafite impano maze bakabafasha mu bikorwa byabo by'ubuhanzi haba mu gukora indirimbo ndetse n'amashusho yazo.
Ibi byatangiriye i Rubavu, Musanze, Kamembe na Kigali, bimwe mu bihangano byakozwe bikaba bizasohoka kuri album izatangirwa ubuntu kuri internet mu kwezi gutaha, naho amashusho yo hazajya hasohoka indirimbo imwe buri kwezi.
Iyi gahunda ariko twatangarijwe ko atari irushanwa, aho Paul yagize ati Ntabwo iri ari irushanwa na gato kuko dushaka abantu bafite injyana zitandukanye ariko bashobora gukinira mu kibuga kimwe
.
Mu bantu bagize uruhare muri iyi gahunda harimo DJ Rama Kwelly (TFP) i Kamembe, Basul i Rubavu, Mr. Skizzy (KGB/Talent Detection) i Kigali na Patrick Uwineza (TOP 5 SAI/Future Talent) i Musanze. Amajwi yose yafatiwe mu Rwanda, atunganyirizwa mu Rwanda na Bruxelles, naho gutunganywa bwa nyuma (mastering) kw'indirimbo byakorewe i Bruxelles.